“Agaciro: Intego yacu ni Ukwigira”
“Agaciro: aiming at Self Reliance/Self Determination”
1. Abayobozi bo mu nzego zose, iza Leta, Abikorera, Imiryango itari iya Leta n’Abanyamadini bagomba gukomeza gukangurira Abanyarwanda ko kwigira (“Self-Reliance/Self determination") biharanirwa, ni urugamba tugomba guhagurukira kandi tukamenya ko ingaruka zo kutarurwana ari zo mbi kuruta izo kururwana;
2. Abanyarwanda twiyemeje guteza imbere amahame ndangagaciro akurikira azadufasha kwigira no kwiha Agaciro “Dignity & Self reliance” : Ubunyangamugayo “Integrity”, kugira imyitwarire myiza “Discipline”harimo gukoresha igihe neza, kunoza umurimo harimo gutanga serivisi nziza “Excellence”, kudasuzugura umurimo uwo ari wo wose no kuzuzanya n’abandi kuko ari byo bizadufasha kwigira no kwiha Agaciro;
3. MININFRA/EWSA basabwe ko mu gutanga amashanyarazi bajya babanza kuyaha abaturage bari hafi y’ahubatse ingomero ziyatanga kandi batuye mu Midugudu;
4. Mu gihe kitarenze ukwezi kwa mbere 2013, MININFRA/EWSA basabwe gushyiraho uburyo itangwa ry’amafaranga y’ubukode atangwa kuri cash power ryashingira ku byiciro by’ubushobozi bw’abafatabuguzi;
5. MINEDUC/UMWALIMU SACCO basabwe gushyiraho Gahunda yihutisha itangwa ry’inguzanyo ku barimu babyifuza bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2013;
6. MININFRA yasabwe kwihutisha kwishyura ingurane z’imitungo y’abaturage yangijwe mu iyubakwa ry’umuhanda Musanze-Rubavu n’ahandi hose mu Gihugu;
7. MINAGRI/RAB bagomba kunoza uburyo bw’imikoranire n’abatubuzi b’imbuto no kugenzura niba abaturage batanze imbuto bakishyurirwa igihe nta mananiza;
8. MINEDUC, MINECOFIN, n’Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegereye Abaturage basabwe gushyiraho ingamba zo kwishyura ibirarane by’abubatse amashuri ya 9 YBE na 12 YBE mu gihe cya vuba kandi ba nyirubwite bakabimenyeshwa;
9. MINALOC na MINISANTE basabwe kongera gusuzuma neza ibyiciro by’Ubwisungane mu kwivuza buri muturage agashyirwa mu cyiciro akwiranye nacyo;
10. MINEDUC yasabwe gusobanurira Abanyarwanda, bitarenze intangiriro z’umwaka w’amashuli wa 2013, ibishingirwaho mu kugena inyigisho zigishwa n’uburyo ibigo by’amashuli byemererwa guhitamo kwigisha ayo mashami;
11. MINEDUC yasabwe gushyira indangagaciro muri nteganyanyigisho z’amashuli no gutangira kuzigisha uhereye mu mwaka w’amashuli wa 2013-2014;
12. RDB yasabwe kwegereza abaturage serivisi ijyanye no kwandikisha ingwate no kubasobanurira uko izo serivisi zikora; POLICE yasabwe kubegereza serivisi z’Igenzura ry’Ibinyabiziga “Controle Technique Automobile; MINAGRI/RAB basabwa kubegereza serivisi zo gutanga intanga ku nka no ku matungo magufi harimo n’ingurube. ABIKORERA basabwe kugira uruhare rugaragara muri izi gahunda;
13. Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegereye abaturage zasabwe guhagarika burundu umuco mubi wo gufatirana abaturage bakwa imisanzu myinshi igihe bagiye gusaba serivisi runaka mu nzego za Leta;
14. MINECOFIN/RSSB, MINISANTE, kujya bavuza abanyamuryango bashya mu kwezi kwa mbere k’ubwishingizi bitabaye ngombwa gutegereza amezi atatu nk’uko byari bisanzwe;
15. MINISANTE yasabwe gushyiraho uburyo buhoraho bwo kubaka ubushobozi bukenewe kugira ngo indwara nyinshi zoherezwa kuvurirwa mu mahanga zijye zivurirwa mu Rwanda;
16. MINECOFIN/RSSB basabwe gushyiraho ingamba zo gufasha Abanyarwanda bakorera mu Bihugu by’amahanga bifuza kujya bohereza imisanzu yabo y’ubwiteganyirize bw’izabukuru mu Rwanda;
17. MINAGRI, MINICOM/PSF/RDB basabwe gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu rwego rwo gutunganya amata no kuyaha agaciro, guteza imbere inganda ziyatunganya no kubonera isoko umusaruro w’amata y’aborozi bo mu Karere ka Gicumbi n’ahandi hose mu gihugu;
18. MINALOC/RGB basabwe gushyiraho ingamba zo kumenyekanisha ibikorwa bishya mu gihugu hose mu rwego rwo kwihutisha iterambere no kwigira;
19. MINICOM/RDB/PSF gukora inyigo igaragaza ubushobozi bwose u Rwanda rufite “potentials” mu rwego rw’Ubukerarugendo no gushyiraho uburyo bunyuranye bwo guteza imbere ubukerarugendo;
20. MINECOFIN, MINICOM n’izindi nzego bireba basabwe gushingira ku mahame akurikira mu gushyiraho ibigega byo kwihutisha iterambere:
• Gushyiraho ibigega byinshi kuri buri kintu sibyo bikemura ikibazo,
• Gushyiraho ibigega aho bibaye ngombwa,
• Gushyiraho Ikigega gisubiza ibibazo byinshi.
21. MIFOTRA, MINICOM/RDB/PSF basabwe ibikurikira:
a) Gushyiraho gahunda y’amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro y’igihe gito;
b) Gushyira mu bikorwa gahunda yo kumenyereza umurimo urubyiruko;
c) Gushyiraho Ibigo byo guhanga ibikorwa bishya no kumenyereza urubyiruko guhanga akazi;
d) Gushyira ingufu muri Gahunda y’Igihugu yo guhanga imirimo.
22. MINIJUST na MINALOC basabwe gukomeza gusobanura imitangire y’indishyi z’abahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi;
23. MINIJUST, MINISPOC/CNLG, MINALOC/FARG basabwe gushyira ingufu mu bushakashatsi, gukomeza kurwanya ibikorwa by’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurushaho kwita ku mibereho y’Abacitse ku icumu.