IMYANZURO Y’UMUSHYIKIRANO

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13

Ukuboza, 21-22, 2015

Ku itariki ya 21 n’iya 22 Ukuboza, 2015 i Kigali hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushikirano ya 13 yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guhitamo kw’Abanyarwanda ni wo musingi w’Iterambere n’agaciro by’u Rwanda”.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangijwe n’Ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wanagaragarije Abanyarwanda uko Igihugu gihagaze (State of the Nation). Mu ijambo rye yibukije ko uguhitamo kw’Abanyarwanda gushingiye ku nkingi eshatu arizo: ubumwe, imiyoborere itubereye no kureba kure. Ibi kandi kugira ngo tubigereho, birasaba ko buri wese akora nk’uwikorera, tugakorana urukundo kandi ibi bikaba inshingano tudashobora gutezukaho. Abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano baboneyeho n’umwanya wo kwishimira ibyavuye muri Referandumu ku Itegeko Nshinga.

Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro bikurikira:

a) Raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 12;

b) U Rwanda: Igihugu cyubakiye ku byo Abanyarwanda bihitiyemo ubwabo;
c) Kongera uruhare rw’abaturage mu iterambere no guhanga ibikorwa ngo twihutishe iterambere.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:

1. Gutegura Icyerecyezo cya 2050 kigamije kongera ubukungu kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwigira no kwigenera ejo bashaka.

2. Gukomeza gusigasira no kurinda ibyiza twagezeho dukesha Inkiko Gacaca no kurushaho kubungabunga ibindi bimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo inzibutso za Jenoside, no kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Turere dutandukanye, mu Bigo bya Leta, iby’abikorera n’Amadini kugira ngo bikomeze gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda.

3. Kurushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi Gahunda zose zigamije komora ibikomere Abanyarwanda batewe n’amateka mabi yaranze u Rwanda, bityo bigafasha Abanyarwanda kurushaho gukunda Igihugu cyabo, gushyira hamwe no gufatanya mu guharanira icyateza U Rwanda imbere.

4. Kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage, kugira ngo bikemurirwe igihe kandi neza; no kuzamura uruhare rwabo mu bikorwa bibateza imbere, bakarushaho kugira uruhare mu igenamigambi, ikurikirana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibibakorerwa.

5. Kurushaho kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abaturage, mu nzego za Leta n’iz’abikorera, Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) zikarushaho gukurikirana uko izo serivisi zitangwa no kubikangurira inzego bireba.

6. Kurushaho gukurikirana no kunoza uburyo gahunda z’Igihugu zo kwishakamo ibisubizo (home grown solutions), cyane cyane Gahunda ya Girinka, Umuganda n’izindi gahunda ziteza imbere abaturage zigakorerwa isuzuma rihoraho; kugira ngo zitezwe imbere kandi zirusheho gutanga umusaruro.

7. Kurushaho guteza imbere ubucuruzi bw’ibintu na serivisi hagati y’u Rwanda n’Ibihugu by’amahanga, cyane cyane ibyo muri Afurika.

8. Nk’uko Abanyarwanda babisabye, hagomba gushyirwaho uburyo buhamye bwo kunyomoza ibivugwa ku Rwanda bitari ukuri no kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda ishingiye ku byo Abanyarwanda bihitiyemo kandi uguhitamo kw’Abanyarwanda bikubahwa.

9. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira no kurwanya ku buryo bwose bushoboka indwara ya malariya yiyongereye muri tumwe Turere tw’Igihugu.

10. Gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira umuco wo kwizigamira harimo no guteganyiriza iza bukuru no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibyoherezwa hanze.

11. Kubaka bitarenze ukwezi kwa Kamena 2016 umuhanda ugera ku Kigo nderabuzima cya Kabaya mu Karere ka Ngororero no kwihutisha inyingo n’iyubakwa ry’umuhanda wa Cyanika-Musanze-Ngororero gutangiza kubaka Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza n’indi mihanda ihuza Uturere kugira ngo byorohereze ubuhahirane hagati y’abaturage.

12. Gukemura burundu kandi vuba ikibazo cy’inguzanyo igenerwa abanyeshuri (buruse) itinda kubagezwaho.

13. Gushyiraho ingamba zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu mashuri yose, bigakomeza kwigishwa no mu mashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza.

Umushyikirano 2023| All rights reserved