IMYANZURO Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO YA 17

1. Kwihutisha igikorwa cyo kwimura abatuye mu bishanga, mu manegeka n’ahandi hatemewe guturwa, bagatura neza kandi impamvu z’icyo gikorwa zikarushaho gusobanurirwa abaturage ko ikigamijwe ari uko abantu batura ahantu hadashyira mu kaga ubuzima bwabo.

2. Gukomeza gufatanya n’abikorera (PSF) mu kongera ubushobozi bw’inganda (capacity utilization) mu bikorwa bizamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda);

3. Gukemura imbogamizi ba rwiyemezamirimo bagihura nazo, cyane cyane abakizamuka (SMEs) zirimo kutabona ibyo bapfunyikamo/packaging, imbuto, ifumbire, ibyumba bikonjesha n’inganda zitunganya umusaruro bidahagije, no gushaka igisubizo ku musaruro ukomoka ku bworozi cyane cyane uw’amata;

4. Kuvugurura imikorere y’amavuriro y’ibanze (health posts) ku buryo ayubatswe yose akora neza, kandi aho bikenewe serivisi zitangwa zikongerwa kugira ngo ayo mavuriro arusheho gufasha uko bikwiye abayagana;

5. Kugirana imihigo yo kwivana mu bukene n’abaturage bagifashwa na Leta bafite ubushobozi bwo gukora, no gushyiraho ingamba zibafasha kwihuta mu rugendo rwo kwigira;

6. Gushyiraho, ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere, ingamba zihamye zo gutegura neza abitegura gushinga urugo n’abarushinze hagamijwe kubaka umuryango utekanye no kubahiriza inshingano za kibyeyi;

7. Kwihutisha gahunda yo gushyiraho no kongera amarerero (ECD) mu Midugudu yose y’Igihugu no kongerera ubumenyi abayakoramo kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza;

8. Gushyiraho uburyo bwo gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kunganira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye harimo Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) no gukoresha ubumenyi bafite mu ngeri zitandukanye iyo baje mu kiruhuko mu Rwanda;

9. Kwihutisha, mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri;

10. Kuvugurura ku buryo bwihuse ibishingirwaho mu gutanga inguzanyo zo kwiga mu mashuri makuru na kaminuza hatitawe ku byiciro by’ubudehe;

11. Gukemura ibibazo by’itumanaho (network connectivity), n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze bikenewe mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu;

12. Gukurikirana ko abaturage bakoze imirimo muri gahunda ya VUP bishyurirwa ku gihe, kwishyura abandi baturage bagifitiwe imyenda kandi hagafatwa ingamba zihamye zituma abaturage bakoze imirimo mu nzego za Leta n’iz’abikorera bazajya bishyurirwa ku gihe.

Umushyikirano 2023| All rights reserved